UWASHINZE NEZA FOODS UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI M

UWASHINZE NEZA FOODS UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI MU RWANDA
UWASHINZE NEZA FOODS UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI MU RWANDA

 Amazina Ye Yitwa Christian Irakoze Ni Rwiyemezamirimo Mu Buhinzi Akaba Arinawe Washinze Kompanyi Ya Neza Foods Icuruza Ibicuruzwa Bifite Intungamubiri By’umwihariko Akaba Yaratangiranye N’ibikomoka Ku Gihingwa Cya  Moringa.

Neza Foods Ni Kompanyi Ifite Icyicaro Mu Rwanda Aho Bakora Moringa Yo Mu Rwego Rwo Hejuru, Aho Bayifata Bakayikoramo Ibicuruzwa Bishimishije Cyane Kugira Ngo Ubuzima Bw’abantu Butere Imbere Ndetse Ngo Bo Bizera Ko Ubuzima Aribwo Butunzi Buhebuje, Bikaba Ari Nayo Mpamvu Imibereho Myiza No Kurwanya Imirire Mibi Bakoresheje Ibiryo Bikungahaye Ku Ntungamubiri Ariyo Ntego Yabo Nyamukuru.

Neza Foods Ngo Yavutse Mu Nzozi Zo Kurwanya Imirire Mibi Kuko Nkubu Mu Rwanda Bibabaje Kuba Hakiri 3% By'abana Bugarijwe  N’imirire Mibi Ndetse N’igihugu Cyikaba Gihangayikishijwe Nuwo Mubare Kuko Kurwanya Imirire Mibi Ni Gahunda Nini Ku Rwego Rw’igihugu Kuko Urebye Abo Bana Nibo Bazavamo Abayobozi Ndetse N’abakozi Bahazaza.Kandi Nanone Buriya Uretse Kuba Imirire Mibi Ikugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi Bugaragarira Amaso,Ngo Sibyo Kuko No Mu Bitekerezo Ntihasiga.

Akaba Ariyo Mpamvu Nka Neza Foods Nyuma Yo Kubibona Baje Gusanga Ko Ubuhinzi Butagamije Kungemura Byinshi Ku Isoko Ahubwo Hakangombwe No Kurebwa Niba Ubwoko Bw’ibiryo Batanga Ku Bantu Bufite Intungamubiri Zihagije. Mu Mwaka Wa 2021 Nibwo Christian Irakoze Yaje Gufata Icyemezo Cyo Gushora Imari Mu Bihingwa Bifite Intungamubiri Ndetse Arinako Areba Uburyo Butandukanye  Bashobora Kubigeza Ku Bantu Mu Rwego Rwo Ku Rwanya Iyo Mirire Mibi.

Ngo Nibwo Baje Gukora Ubushakashatsi Na Mugenzi We Ku Gihingwa Cya Moringa Bamenya Ko Ari Igihingwa Gishobora Kugabanya Iyo Mirire Mibi Kuko Gikungahaye Cyane Ku Ntungamubiri Kandi Ni Igihingwa Cya Mbere Ku Isi Gifite Intungamubiri Nyinshi Kandi Cyikaba Cy’inahingwa Hano Mu Rwanda.

Abajijwe Niba Buri Nzira Yo Ku Gitunganya Ikorerwa Mu Rwanda Yasubije Kuko Nkubu Ibicuruzwa Bafite Bituruka Ku Gihingwa Cya Moringa Harimo,Moringa Powder Na Moringa Tease Hamwe N’icyayi Cya Moringa Aho Bafite Icyitwa Mint Infusion Na Herbal Infusion Ndetse Atibagiwe N’cyitwa Strawberry Ndetse N’icyitwa Lemon Ginger Cyiba Cyirimo Indimu Na Green Tea Infusion Ndetse Na Pure Moringa. Gusa Uretse Moringa Powder Iva Hano  Mu Rwanda Ibindi Nabanje Ku Kubwira Ngo Babikura Hanze Y’igihugu Gusa  Mu Gihe Cy’izaza Icyo Bifuza Ni Ukuzajya Babikorera Inaha Ariko Nabyo Bizaterwa N’isoko Bahafite.

Yabajijwe Kandi Nanone Uko Bakiriwe Kugeza Kuri Ubu Ku Isoko Kuva Ubucuruzi Bwatangira Yasubije Ko Intangiriro Yabaye Nziza Rwose Birenze N’ibyateganijwe Kuko Batangiriye  Kuri Interineti Mu Rwego Rwo Kubaka Buhoro Buhoro Imyumvire Y’abantu Kuko Hari Abantu Batazi Moringa Yewe
N'abayimenye Bashobora Kuba Bakeneye Kumenya Kuyikoresha, Hari Rero Ubumenyi Butangwa Kuri Moringa Biciye Ku Mbuga Nkoranyambaga Zabo Kuko Intego Yabo Ngo Ntabwo Ari Ugukwirakwiza Ibicuruzwa Bya Moringa Gusa Ahubwo Ni N’uburyo Bwo Kubamenyesha Ko Ibyo Bicuruzwa Bishobora Ku Babera Byiza.

Mu Kiganiro Na Empathy Organics Avuga Kandi Ko Iki Gitekerezo Cyaje Mu Mezi Icyenda Ashize Nubwo Icyorezo Cya Covid-19 Cyaje Kubyangiza Gusa Ngo Nka Neza Foods Byabahaye Umwanya Wo Gutekereza Uko Bakomeza Guteza Imbere Umushinga Wabo No Kureba Uburyo Bashobora No Kwegera Isoko. Avuga Kandi Ko Iki Gitekerezo Cyo Gukora Ubucuruzi Bushingiye Ku Buhinzi Cyavuye Ku Mirimo Yari Asanzwe Akora.

Naho Kubijyanye No Gutangira Gucuruza Yatangaje Ko Babitangiye Mu Mpera Z’ukwezi Ku Ku Gushyingo 2020 Mbere Y’uko Bari Bamaze Amezi 2 Batangiye Ndetse Kuri Ubu Ugereranyije N’igihe Batangiriye Barikugenda Babona Abakiliya Nubwo Bacuruza Baciye Ku Mbuga Nkoranyambaga Bafashijwe N’abantu Batandukanye, Abajijwe Niba Yakorana Na Empathy Organics Akaba Yazana Ibicuruzwa Bye Bakabicuruza Yavuze Ko Yaba Ari Intambwe Ikomeye Kuri Bo Kuko Intego Yabo Ya Mbere Ni Ukugirana Ubufatanye N’abantu Benshi.Christian Kandi Avuga Ko Abona Neza Foods Mu Myaka 3 Cyangwa Itanu  Irimbere Nka Kompanyi Nini Mu Rwanda Ndetse No Hanze Icuruza Ibicuruzwa Bituruka Ku Gihingwa Cya Moringa.

Asoza Ikiganiro Na Empathy Organics Yibukije Abifuza Ibicuruzwa Byabo Bituruka Ku Gihingwa Cya Moringa Imbuga Nkoranyambaga Zabo Aho Kuri Instagram,Twitter,Facebook Bakoresha Izina Rya Neza Foods Ndetse Ushobora No Gutumiza Ibi Curuzwa Uciye Kuri Website Yabo Ariyo Nezafoods.Com

 

 

Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:

SOCIAL MEDIA LINKS

Organic Instagram

https://www.instagram.com/empathyorganicslife/

Organic Twitter

https://twitter.com/empathyorganics

Organic Linkedin

https://www.linkedin.com/company/28798051/admin/

Organic Facebook

https://www.facebook.com/empathyorganicslife

Organic Youtube

https://www.youtube.com/channel/UCGmMlXiZWF8cEkzcvQUYpbA

 

 

Related Kinyarwanda
Main Menu
Cart
Close
Back
Account
Close