UWASHINZE GIAO LTD UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI MU

UWASHINZE GIAO LTD UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI MU RWANDA
UWASHINZE GIAO LTD UKO YATANGIJE UBUCURUZI BW’IBIKOMOKA KU BUHINZI MU RWANDA

Atuye Mu Karere Ka Rwamagana Mu Murenge Wa Gahengeri Ndetse n’Uruganda Rwe Yashinze Anabereye Umuyobozi Niho Rubarizwa Uwo Ntawundi Ni Uwitwa Patrick Nyirinkindi  Umuyobozi Wa GIAO Ltd (Genuine Agricultural Inputs And Outputs) Uruganda Rutunganya Rukanakora Ibinyobwa By’amasaka Bidasindisha Ndetse N’urusenda.  

Patrick Rwiyemezamirimo Ukiri Muto Wize Ibijyanye N’ubucuruzi Muri Kaminuza Y’u Rwanda Atangira Ikiganiro Na Empathy Organics yavuze Ko Batangira Uyu Mushinga W’uruganda Batangiye Bahugura Abahinzi Gukora Ubuhinzi Bw’umwimerere Kuko Intego Yabo Kwari Ugukora Ibicuruzwa Bifite Umwimerere Wabo Gusa Ndetse Arinayo Nzira Yo Kuva Muri Bwa Buhinzi Bwari Busanzwe Buzwi Mu Mateka Y’u Rwanda.

Abajijwe Uko Ubuhinzi Bw’urusenda Buhagaze Mu Rwanda Yasubije Ko Nta Gihe Kinini Ubu Buhinzi Bukorwa Kinyamwuga Ko We Agereranyije Nko Mu Myaka 7 Ishize Aribwo Ubuhinzi Bw’urusenda Bwatangiye Kwitabwaho Cyane Kuko Yitanzeho Urugero Ngo ko Kuri Ubu Afite Ubutaka Bwa Hegitare 4 Mu Karere Ka Bugesera Buhinzeho Urusenda Gusa Ndetse Akaba Anafite N’abandi Bahinzi Bakorana Ubwo Buhinzi Bw’urusenda Mu Rwego Rwo Gutuma Ubucuruzi Bwe Bukomeza Gutera Imbere Akaba Arinayo Mpamvu Kuri Uyumunsi Bafite Urusenda Ku Isoko Rwitwa KAMBAZE CHILLI OIL.

Abajijwe Uko Yabashije Kubona Ubwo Butaka Bungana Na Hegitare 4 Yasubije Ko Mu Bisanzwe Ngutunga Ubutaka Bungana Gutyo Ukiri Urubyiruko Bigoye, Ariko Mu Rwanda, Hari Amahirwe Yo Gukodesha Ubutaka Kuko Budahenze Cyane Ari Nabwo Buryo Akoresha Kuri Ubu Nubwo Ubutaka Buba Bwegereye Imigezi Usanga Buhenze Cyane Kuko Nko Gukodesha Hegitari Imwe Ku Mwaka Usabwa Kwishyura Amadorali Y’amerika 300USD.

Abajijwe Imbongamizi Yahuye Nazo Mu Gutangira Uru Ruganda Yavuze Ko Iya Mbere Ariyo Abenshi Bahuriyeho Nk’abakora Ubucuruzi Ku Bituruka Ku Buhinzi Dore Ko Mu Rwanda Bikigoye Kubona Ibikoresho By’ikoranabuhanga Byifashishwa mu Gutunganya Neza Ibyo Wiyemeje Gukora Kandi Vuba Tutibagiwe Na Cya Gihe Biba Bikiri Mu Murima Kuko Usanga Nkizo Mashini Zikenewe Bigihenze Cyane Kuba Zagera Mu Rwanda Ko Igisubizo Ari Uko Haboneka Abazikorera Inaha Bakazibona Ku Giciro Gito.

Iyindi Mbongamizi Nuko Hakiri Ubumenyi Buke Cyane Cyane Ku Bucuruzi Mpuzamahanga Ndetse Iyi Akayibona Nk’imbongamizi Ikomeye Cyane Ku Kuba Batagera Ku Isoko Mpuzamahanga Vuba,Ikindi Kandi Kubona Inguzanyo Muri Za Banki Mu Rwanda Kuri Ba Rwiyemezamirimo bakiri Bato Ngo Biracyagoye Kubera Ibisabwa Kuko Nkabakiri Bato Ntibafite Urugero Izo Modoka Cyangwa Inzu Basabwa Ngo Babitangemo Ingwate Ubundi Babone Guhabwa Inguzanyo Ndetse Yewe N’iyo Bayiguhaye Igipimo Cy’inyungu Baba Bashaka Cyiba Cyiri Hejuru Cyane Akaba Abona Igisubizo Ari Uko Banki Zakwita Ku Mushinga W’umuntu Kurenza Kwita Ku Ingwate Ndetse No Kugabanya Igiciro Cy’inyungu Ku Mutangizi. 

Patrick Yavuze Kandi Ko Icyamuteye Gutangiza Uyu Mushinga Ari Uko Ubwa Mbere Muri We Yarumvaga Ko Intumbero Ye Agomba Kwikorera Kandi Mu Rwanda Hari Gahunda Yo Korohereza Abantu Bafite Ibitekerezo Nk’ibyo Nk’urugero Kwandikisha Kompanyi Yawe Mu Rwanda Bifata Amasaha Atandatu Mu Gihe Mubindi Bihugu Bigoye Ikindi Mu Rwanda Bakorohereza Kubona Amakuru Ku Bigo Bya Leta Mugihe Wifuza Kuyifashisha Mu Bikorwa Byawe Ndetse Akarusho Bazi Kureshya Cyane Abashoramari Baborohereza. 

Mu Gusoza Ikiganiro Na Empathy Organics Yagiriye Inama Abashoramari Bato Ko Icya Mbere Kugira Ngo Ibikorwa Byawe Bitere Imbere Usabwa Kuba Ufite Ikinyabupfura Icya Kabiri Wariyemeje Ndetse Muri Wowe Wifitemo Gutsimbarara Ku Bikorwa Byawe. 

 

Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:

 

SOCIAL MEDIA LINKS

Organic Instagram

https://www.instagram.com/empathyorganicslife/

Organic Twitter

https://twitter.com/empathyorganics

Organic Linkedin

https://www.linkedin.com/company/28798051/admin/

Organic Facebook

https://www.facebook.com/empathyorganicslife

Organic Youtube

https://www.youtube.com/channel/UCGmMlXiZWF8cEkzcvQUYpbA

 

 

 

 

 

Related Kinyarwanda
Main Menu
Cart
Close
Back
Account
Close