

Amazina Ye Yitwa Nsabemungu Aime Christian Ni Umuyobozi Wa San Company Ltd Ikaba Ari Kompanyi Kabuhariwe Mu Bucuruzi Bw’ikawa Iva Mu Rwanda Aho Ifite Ikawa Yayo Bwite Yitwa San Coffee.
San Company Ltd Igurisha Ikawa Iri Mu Bwoko Butandukanye Nkaha Twavuga Ikawa Yogejwe (Washed Coffee),Ikawa Ikaranze (Roasted Coffee) Ndetse N’igice Cy’ikawa Yogejwe (Semi-Washed Coffee) Tutibagiwe N’ikawa Yo Mu Rwego Rwo Hejuru (Commercial Grade Coffee).
Aime Christian Atangaza Ko Kugira Ngo Bakore Ubwo Bwoko Bw’ikawa Butandukanye Babifashwamo N'abahinzi Bo Mu Karere Ka Nyamasheke Mu Murenge Wa Shangi Aho Bafiteyo Abahinzi Barenga 300 Bibumbiye Muri Koperative Aho Babaha Ikawa Yabo Noneho Nka San Company Ltd Ikabafasha Kuyishyira Ku Masoko Arinako Ibagira Inama Ku Buhinzi Bwayo,Banabafasha Gushyiraho Umuyoboro W’ubucuruzi Wunguka Kuko Kuri Bu Ikawa Imaze Kugira Abakiriya Benshi Dore Ko Na Kompanyi Abereye Umuyobozi Nayo Ifite Ikawa Yabo Bwite Yitwa San Coffee Nkuko Twari Twabanje Kubibabwira.
Avuga Kandi Ko Uburyo Bwa Mbere Babikoramo Kugirango Bahuze Nabo Bahinzi B’ikawa Ari Uguhuza Abo Bahinzi Ku Baguzi Beza Ba Bagurisha Ibicuruzwa Byabo Mu Buryo Butaziguye, Ariko Ngo Harigihe Hari Abaguzi Baba Bashaka Ko Babahuza Nabo Bahinzi, Icyo Gihe Nka San Company Ltd Bahita Babikora Gusa Nka Kompanyi Ahagarariye Bafite Nabo Ikawa Yabo Iva Kuri Abo Bahinzi Bo Ubwabo Babaha Bakayitunganyiriza Kugeza Igeze Ku Mukiriya Wa Nyuma Aha Akaba Yaragize Ati:
“Muri Make Twavuga Ko Tugurisha Ikawa Ikaranze Hamwe Nikawa Yicyatsi, Iturutse Kuri Abo Bahinzi, Bityo Niyo Mpamvu Dufitanye Ubufatanye Nabo”,
Akomeza Avuga Ko Ubwo Bahitagamo Gukorana Niyo Koperative Baje Babasaba Kuba Bagura Ikawa Yabo Kuko Hari Nandi Ma Kompanyi Akorana Nabo Muri Ubwo Buryo Ngo Kuko Icyo Abo Bahinzi Bari Bakeneye Ni Ukubafasha Gushyira Hanze Umusaruro Wabo Muri Make Nicyo Nka San Company Ltd Yarije Nayo Ku Bakorera .
Abajijwe Uko Urugendo Rwe Rwari Rumeze Kuva Atangira Ubu Bucuruzi Ndetse N’ingorane Yagiye Ahura Nazo Yatangaje Ko Ubwo Batangiraga Mu 2013, Baje Gushyira Hanze Ibicuruzwa Byabo Bwa Mbere Mu 2014, Kandi Ntabwo Atari Byinshi Kuko Bajyaga Kubigura Binyuze Mu Bandi Bacuruzi Kandi Gukomeza Ugura Ukoresheje Undi Mucuruzi, Ngo Utazi Aho Ibicuruzwa Bye Biva, Byatumaga Usanga Ikawa Yabo Ishobora Kuba Ari Ikirango Cya Kawa Nyinshi Bityo Mu Gushobora Kugenzura Ubwiza Bwa Kawa Yabo Kwari Ugushaka Gukorana Nabahinzi Bamwe, Ninayo Mpamvu Nyuma Y’imyaka 5 Batangiye Bahisemo Gukorana Nabariya Bahinzi Nakubwiye Dutangira.
Aime Christian Avuga Kandi Ko Inzira Yo Kubona Uruhushya Rwo Gucuruza Ikawa Mu Rwanda Yoroshye Ariko Icyigoye Cyane Kuri Ubu Ari Ukubona Uruhushya Rukwemerera Gucuruza Ikawa Hanze Y’u Rwanda Kuko Usabwa Kuba Ufite Amasezerano Yasinywe Nuwo Ugiye Guha Iyo Kawa,Tutibagiwe No Kwerekana Ubushobozi Bw’amafaranga Ufite N’ibindi Byinshi Gusa Ngo Nka San Company Ltd Kugirango Ikawa Yabo Ijye Hanze Bakoresha Uruhushya Rwa Naeb Kuko Arirwo Rukohereza Kujyana Ikawa Yawe Hanze.
Empathy Organics Yamubajije Kandi Icyamuteye Gutangira Ubu Bucuruzi Bw’ikawa Avuga Ko Mbere Ubwo Yakoraga Muri Banki Mu Ntara Y’iburengerazuba Mu Rwanda, Yarasuzumye Asanga Abakiriya Benshi Bagiraga Muri Banki Ari Abantu Bari Mu Bucuruzi Bw’ikawa Nibwo Nawe Yahise Ahitamo Kubukora Ahereye Ku Bacuruzi Bato Ndetse Nibwo Yahise Abona Ko Hari Amahirwe Menshi Mu Bucuruzi Bw’ikawa Kugeza Kuri Ubu Ninayo Mpamvu Aribyiza Kuriwe.
Asoza Ikiganiro Na Empathy Organics Yagiriye Inama Ba Rwiyemezamirimo Bato Ko Hamwe N’igihe Ubucuruzi Bugenda Bworoha, Ubu Rero Ngo Aricyo Gihe Cyiza Cyo Gutangira Ku Babyifuza Kuko Ntushobora Kujya Mu Bucuruzi Ufite Byose Gusa Buhoro Buhoro Biraza Ngo Kandi Nanone Mugihe Utangiye Tangirana Bike Mbere Yuko Ubona Byinshi Ahantu Runaka.
Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:
SOCIAL MEDIA LINKS |
|
Organic Instagram |
|
Organic Twitter |
|
Organic Linkedin |
|
Organic Facebook |
|
Organic Youtube |