

Yitwa Amina Furaha Ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda, ariko agakurira mu burasirazuba bwa Afurika mu gihugu cya Uganda akaba ariwe washinze iduka ricuruza amavuta yo kwisiga akorwa mu bimera by’umwimerere Ami Body Organics.
Ami Body organics ni kompanyi icuruza ndetse ikanakora amavuta aturuka ku bimera by’umwimerere ikaba yaranditswe byemewe n’amategeko mu 2019 ariko ikaba yaratangiye mu 2014 ikora ayo mavuta ndetse inayacuruza ariko mu by’ukuri nkuko nawe ubwe abyivugira Amina Furaha ngo bari batarinjira mu bucuruzi neza .
Amavuta ya Ami Body Organics akorwa mu bimera gusa kandi yaba ku bagabo, cyangwa abagore, n’abana bose barayisiga kuko bafite ayagenewe umusatsi,ndetse n’uruhu kandi ayo yose ni karemano kuko yose akorerwa mu Rwanda akozwe na Amina Furaha ndetse n’itsinda rito rimufasha aho bafite laboratoire nto murugo batunganyirizamo ayo mavuta.
Abajijwe na Empathy Organics uko yabonye abo bakozi bafatanya gukora ayo mavuta yavuze ko ubwo yavaga muri Uganda mu 2019 agatangira ubu bucuruzi bw’amavuta yabanje ku ganiriza mushiki we ko yaza bagafatanya undi ntakuzuyaza akaza kubyemera nyuma akamwigisha uko bayakora bidatinze agahita amugira umukozi we wa mbere nyuma ngo yaje no kubona n’izindi nshuti ze nke yatoje kuri ubu afite abakozi 4 gusa ariko ngo iyo bagiye kuyatunganya bitewe n’ingano yayo bashaka afata abandi hanze babizi bakaza kubafasha.
Abajijwe uko Urugendo rwe rwari rumeze atangira ubu bucuruzi yatangaje ko byari bigoye cyane kuko yasabwaga ako kanya kubyuka agahita afata icyemezo cyo gutangira ubu bucuruzi akareka ibyo yararimo niyo mpamvu kuri we abona icyo ari kimwe mu byamugoye cyane akaba anashima ko kuri ubu bimeze neza ndetse ko yabonye naho akorera akaba ari umuhigo yahiguye kuko bitewe na Covid-19 hari aho byageze bakorera mu rugo biza kubaha abakiriya benshi kuko bacuruzaga biciye ku mbuga nkoranyambaga aho bifashishaga Imbuga zitandukanye zigufasha ku kugezaho ibyo waguze iwawe mu rugo utahavuye harimo Birashoboka na Twohereze biza kubaha umukoro wo gufungura iduka noneho ngo mugihe Covid-19 izaba irangiye aho kugirango wa mukiriya ajye abona igicuruzwa kimwe gusa bakora nibwo baje gushaka aho bakorera mu kwezi kwa nyakanga 2020 bahashyira Iduka kugira ngo ba bakiriya bakunze amavuta yabo babone n’andi mavuta menshi atandukanye bakora.
Abajijwe icyamuteye gutangira ubu bucuruzi bw’amavuta yavuze ko mbere yakoreraga abandi gusa yaba abonye umwanya agakora nk’amavuta make akayagurisha ku bantu bayamusabye ngo uko yakomeje abikora ndetse arinako agirirwa ikizere nabo bantu bisiga amavuta akora nibyo byatumye AMI BODY ORGANICS.
Mu gusoza ikiganiro na Empathy Organics yibukije abantu aho wabasanga uramutse wifuza amavuta yabo aho kuri ubu wabasanga I Remera mu nzu ya Prince House ku muryango wo hasi bafite kandi n’Imbuga Nkoranyambaga nka facebook,Instagram,Twitter aho zose bakoresha izina rya Ami Body Organics.
Ku bindi Bisobanuro wadusanga kuri izi Mbuga Nkoranyambaga zacu:
SOCIAL MEDIA LINKS |
|
Organic Instagram |
|
Organic Twitter |
|
Organic Linkedin |
|
Organic Facebook |
|
Organic Youtube |